GITWE INSTITUTE OF HIGHER EDUCATION
INSTITUT SUPERIEUR PEDAGOGIQUE DE GITWE

ISPG

GITWE - SOUTHERN PROVINCE, RWANDA

Inside Campus

UMUNSI W'ABAKOZI 01/05/2013

Nkuko kuwa 01 Gicurasi buri mwaka ari umunsi mpuzamahanga w’umurimo, ejo muri APAG bawijihije bakora ibiganiro ku murimo n’ibindi, ku mugoroba habaye umukino wahuje ikipe ya Hopital ya Gitwe na ISPG, biza kurangira Hopital itsinze ISPG ibitego 3-2.

Uyu mukino wagenze neza, ariko hagaragaramo abakinnyi batunguranye ndetse benshi batunguwe n’imikinire yabo, muri abo bakinnyi twavuga nka Israel ku ruhande rwa ISPG, Jonathan wagaragaje ubuhanga mu kurinda izamu rya ISPG, Twavuga nk’umugabo bakunze kwita Uncle ku ruhande rwa Hopital, Kageruka ndetse n’umuyobozi wa Hopital. Muri uyu mukino habonetsemo udushya twinshi cyane, twatangaje abantu pe!! Karahava.!!!

Dore inkuru mu mafoto :(

Ikipe ya ISPG yambaye neza(umutuku), mbere yo gutangira umukino yarifite ikizere cyinshi cyo kuza kwegukana itsinzi.!

Ikipe ya Hopital yari yambaye uko yiboneye(nta Uniform nimwe!), nabo icyizere cyo gutsinda cyari cyose!!

 

Mbere yo gutangira umukino amakipe yombi yabanje gusuhuzanya, ikimenyetso cy’ubuvandimwe mu kibuga!

Umukinnyi wa ISPG MWABI(nimero 4), ubwo yaragiye gutsinda igitego cya ISPG, yagaragaje gusatira izamu neza!!



MWABI nyuma yo gutsinda igitego yaruhukiye ku mazi byerekana imbaraga yatakaje mu kibuga uko zingana!!

 

Mu gice cya kabiri cy’umukino, ikipe ya Hopital yitabaje umuyobozi w’ibitaro Dr. Emile TUYISHIME ngo ayifashe!!

 

ISPG yagaragaje ko ari ikipe imaze gutera imbere mu buringanire, nibwo mu gice cya kabiri Mme Olive yanjiye mu kibuga!!

 

Umuzamu wa ISPG Jonathan yari yazonze ikipe ya Hopital, niwe mukinnyi witwaye neza mu mukino(Homme du match)!!


Dear all,

Dore udushya  8 twabaye:

 

 

Agashya nimero ya 1 : Vedaste amaze kubona ko Jonathan yabarembeje, yahimbye amayeri yo kumujyana kwa Muganga,

Ubwo yaramaze kugwa hasi, maze ngo ISPG ibure umuzamu wayo Jonathan ukomeye!!!!.

 

Agashya nimero ya 2 : Umushoferi Bandora yasabwe ko yazana Ambulance yo kujyana Jonathan, asanga yibagiriwe urufunguzo rwayo mu rugo!!

 

Agashya nimero ya 3: Umukinnyi wa ISPG Israel, benshi batangajwe n’imyambarire ye mu kibuga, aho yambaye isengeri imbere harimo ishati!!!

 

Agashya nimero ya 4 : Benshi bamwita Padiri ariko we akabihakana, Tharcisse nubwo atakinnye yabaye umurinzi w’imyenda y’abakinnyi  ba ISPG!! Yashimiwe cyane uburyo yakoze aka kazi!!

 

Agashya nimero ya 5:  Iyi foto yabaye iy’umunsi, benshi bibaza byinshi kuri position ya Verene bikabayobera!!!

 

Agashya nimero ya 6: Umuryango wose wa Vedaste na Christine wagaraye ku kibuga, igitangaje nuko Mme Christine yafanaga Hopital kandi akora muri ISPG!!! Namwe murumva impamvu yabyo!

 

Agashya nimero ya 7 : Kubera ibyisshimo byinshi baranezerewe barifotoza, utazi aho bari wagirango basohokeye kure!!!

 

Agashya nimero ya 8: Dr. Rukemba nyuma y’umukino yaje gusuhuza Josue amubwira ko ubutaha bazabonana(mu mukino)!!

 

Igikorwa cyasojwe n’indamukanyo ya Dr. Jered Rugengande(ISPG) na Dr. Emile Tuyishime(Hopital)

Mu busabane bwabaye nyuma y’umukino abakozi b’ibigo byombi biyemeje kuzakinira umukino utaha batembereye Bakava muri Gitwe ukabera ahandi hantu.

Iki gikorwa cyagize uruhare cyane mu guhuza abakozi b’ibigo byombi. Kikaba gikwiye gukomezwa.

 ++++++++++++++++++++++++++++++++++++++
Jean Damascene NTIHINYUZWA
Public Relations and Communication Officer
ISPG Gitwe.
Phone : +250 7 88 77 81 35
E-mail : [email protected](Private)
             [email protected](Job)

No entries.

Rss_feed

Oops! This site has expired.

If you are the site owner, please renew your premium subscription or contact support.